Imbere Heza

BARATEGANYA IKI?

03/12/2011 11:45

BY K.révérien & H. Damas

                                Nyuma y’ibyo birori twegereye bamwe mu bari bambaye ayo  makanzu bagira icyo badutangariza. Ese bakiriye gute iyo ntambwe bamaze gutera? Barateganye iki mu minsi iri imbere? Barateganyiriza iki barumuna babo basigaye muri KIE? Dore ibyo badutangarije.

 Kayiranga Théobald

 

            ‘‘Ibi bintu ni byiza; ninsohoka ndateganya gukomeza kwiga kuko nibyo by’ingenzi… barumuna banjye basigaye muri KIE mbijeje inkunga yose ishoboka cyane cyane iyo kubagira inama ku buryo nabo bazatera iyi ntambwe tugezeho’’

Umwere WHAFA

                ‘‘ Biranshimishije ku giti cyanjye kuba umu licencié ariko na none ni ibintu bisanzwe kuko si jye wa mbere ubikoze, ni ibintu bimenyerewe… ndateganya gukomeza masters na nabi! Naho barumuna banjye ndateganya kubasura, kubaha courage n’ibindi byinshi…’’

Karamuka Eduard

  

                   ‘‘Kuba mbaye umulisansiye ntabwo ari ibintu bintunguye, kuko nari nsanzwe ndiwe ariko  ntarabimenya, ahubwo ubungubu nishimiye ko mbashije kumenya ko ndi lecencié,…ubu ndateganya kubanza gushaka amafaranga nk’umwaka umwe hanyuma undi mwaka ngakomeza kwiga,…barumuna banjye basigaye muri KIE, usibye kubasura no kubagira inama mbafitiye andi ma projects menshi ari financial , ubu iyo mishinga ndimo ndayandika… yego hari film nigeze kwandika ku buzima bw’abana bo muri AERG nyuma y’ibyabagwiririye, nayijyanye muri festival ya MAISHA iratsinda ariko ntirabasha gushyirwa mu bikorwa, ndateganya kubigeza kuri CNLG nabandi baterankunga ku buryo izajya mu bikorwa byanze bikunze… IKIREZI sinavuga ko ngisize ahantu habi kuko nta muntu uba kamara, yego nakibereye president igihe kinini ariko ndizera ko abasigaye babikora neza, banatubyiniye rwose ndabona bari gutera imbere… IKIREZI nacyo ngifitiye imishinga, hari indirimbo nanditse nshaka ko tuzajyana muri studio zigasohoka ari iz’ITORERO IKIREZI.’’        

Ndizeye Omar

                         ‘‘ Ubu mpagaze neza cyane muri uno mwanya,… nyuma yo kuba licencié ndateganya kwikorera ku giti cyanjye ndetse ndanateganya gukomeza gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro,… barumuna banjye basigaye muri KIE icyo nababwira ni uko bakomeza gushyira hamwe bakiga, bagakomeza guharanira imbere heza ntibaheranwe n’agahinda kuko byose birashoboka,… AERG/KIE ni section nkunda kandi mbona ishyize hamwe, nk’umuntu wabaye muri comité ya AERG National mbona section ya KIE iri mu zikora neza ; mvuze ko iri muri ebyiri za mbere sinaba mbeshye, sinibereye kuko ariho nturuka ibyo biri mu bigaragara, ariko icy’ibanze kurusha ibindi ni uko section zose zaba iza mbere’’

Leon Mwumvaneza

 

                    ‘‘Nkuko martin yabivuze, now I hold the life’s key; ubu twabonye urufunguzo rw’ubuzima, k’ucyo naba nteganyiriza barumuna banjye; turashaka kugira ubufatanye buhoraho; turashaka gukora icyo nakwita revival; mu myaka yashize habaye nk’ahazamo icyuho aricyo twe dushaka gukuramo… yego ninjye wafunguye iyi Web, ubwo rero numva nahamagarira abandi banyamuryango gutekereza utundi dushya twateza umuryango imbere; bajye baharanira kubaho batari abashomeri; bajye bihangira imirimo aho bari hose… mubyo nteganya imbere harimo kwikorera ku giti cyanjye. Cyane cyane muri field yo gukora softwares kuko ari byo nize.

NIWEMFURA Marriane

Marianne ni uw'i bumoso

 

                                         ‘‘ndarangije ariko ndizeza famille nabagamo INGENZI ko nzajya mbasura bihagije. Mu minsi iri imbere ndateganya kujya for masters, nyuma yaho nk’umukobwa ndateganya kuzakora marriage mu rwego rwo kwagura umuryango… akazi ko ndagafite muri iyi minsi nkora mu rwego rw’igihugu rushinzwe inkiko gacaca… nibyo nabayeho M.C igihe nari muri KIE nari na komiseri wa GENDER, nfatanyije na komiseri wa GENDER ndateganya gukangurira abakobwa bacu kwitabira imirimo myinshi isa nk’aho iharirwa abahungu n’uwo w’ubu M.C urimo; no mu KIREZI nabonye barateye imbere cyane; biranshimisha kubona abana natoje basigaye bandusha’’

                         Twegereye n’umubyeyi wa marriane; dore ibyo yadutangarije:

                              ‘‘marriane ni umwana nareze ari muto cyane kuko yari amaze kubura ababyeyi. Ndashima imana cyane ku bw’intambwe marriane amaze gutera, niteguye gukomeza gukomeza kumufasha kugira ngo akomeze kugira imbere heza… twamenye AERG agiye muri  1ere secondaire, ntitwahise tubyumva neza ariko yakomeje kudusobanurira tumenya akamaro kayo, ngira ngo n’ubu murabibona ko nitabiriye ibirori byateguwe nayo’’ 

                     

 

Back

Search site

© aergkie All rights reserved.