Imbere Heza

AERG N'IMBUTO FOUNDATION MURI GAHUNDA ZO KURWANYA SIDA

29/12/2011 12:00

By k.réverien


                         
                 Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 ukuboza 2011, ku kibuga cya KIE habaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje selection ya AERG/KIE n’iya AERG/UAAC cg se MUDENDE nkuko bakunze kubivuga. Ku bufatanye bwa AERG n’ IMBUTO FOUNDATION uwo mukino wari mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA ndetse no gutsura umubano hagati ya AERG/KIE na AERG/UAAC. Umukino waje kurangira ab’I MUDENDE batsindiye abarimu ku kibuga cyabo ibitego 3 kuri 1.

                     Nkuko byagiye byumvikana mu butumwa bwatanzwe aho ku kibuga, dore ko aba animateur Christian na Vicky bari babukereye, urubyiruko rurasabwa kwirinda SIDA rukoresha uburyo bwose bushoboka harimo nko GUKORESHA AGAKINGIRIZO no KWISIRAMUZA, aha hatanzwe itangazo ko ku bitaro bya kibagabaga bikorerwa ubuntu muri week-end. Theme y’uyu mwaka ikaba ari NEW YEAR WITHOUT NEW EFFECTION bisobanura ngo umwaka mushya nta bwandu bushya; rubyiruko nimwe mubwirwa.
                    Aha nagira nti coup de chapeau kuri AERG muri rusange ku bw’umusanzu wayo mu kurwanya icyi cyorezo cyitwugarije, nk’anasaba ko ibikorwa nk’ibi byakomeza bikagera no mu yandi ma sections bityo ya mvugo yacu ngo ‘’ IMBERE HEZA’’ tugakomeza kuyihesha agaciro.   

Back

Search site

© aergkie All rights reserved.