Imbere Heza

‘’MWITE KU KINTU CY’UBUVANDIMWE’’ KAYUMBA

13/09/2011 20:03

Ikiganiro kirambuye twagiranye n’uhagarariye promotion ya 13 muri AERG/KIE.

Ese abanyakatsi bakiriye gute iyakirwa ryabo muri AERG/KIE ? ni iki banenze mu mikorere yayo ? ni iki bateganya gukora mu minsi iri imbere ? dore ko bamaze gukura kuko bagiye gucuka tugashyira ku ibere promotion ya 14, yo itarabonerwa izina. Ibi bibazo n’ibindi mwibaza ku banyakatsi  murabisanga muri iki kiganiro twagiranye na KAYUMBA jean Paul, uhagarariye abanyakatsi muri AERG/KIE.

Web : watangira utwibwira.

KAYUMBA J.Paul : Ubundi nitwa KAYUMBA jean Paul ; ariko abanzi neza banyita cyitatire cya mutabazi cyitatiye cyikaniterera nkaba ndi ngoga bavuganimbaraga mu mbabazamahanga niko nabyirutse.

Web : Izina ryawe ntirisanzwe ni ikivugo kirekire…

KJP : Ni ikivugo gihiga ubutwari ; iyo ubashije kubigeraho uba ubaye intwari ; ariko cyo ubwacyo si kirerekire cyane.

Web : Twakumenyeye hano muri KIE ; mbere yo kuza hano wigaga he ?

KJP: Tronc commun nayize muri petit seminaire y’i ZAZA ; cycle supérieur nyiga muri école des sciences BYIMANA.

Web : Aho wanyuze hose wari umunyamuryango wa AERG ?

KJP: Mu BYIMANA nabaye muri AERG; by’umwihariko nza no kuba umuyobozi wayo ku rwego rw’ikigo. Naje no gukora umushinga wa AERG ZONE; aho naje no kuba coordinateur wa AERG ZONE BYIMANA mu gihe cy’imyaka ibiri.

Web: Hari ukuntu watekerezaga AERG/KIE mbere y’uko uyizamo; haba hari itandukaniro wasanze hagati y’uko wayitekerezaga n’uko wayisanze?

KJP: Burya gukeka bituranye no kwibeshya. AERG ni imwe ku isi hose cg se aho iri hose; wenda abantu nibo bagenda batandukana ariko ibikorwa bya AERG ni bimwe ku buryo numva ko uko nayishakaga ari ko nayizanze. 

Web: Ku rwego rw’imikorere AERG/KIE uyibona ute?

KJP: By’umwihariko AERG/KIE ifite performance nziza; no ku ruhando rw’andi ma sections ya AERG mu Rwanda hose irazwi kandi ubona ko ifite umusaruro ufatika.

Web: Ukurikije experience yawe; ubona imikorere ya AERG muri sécondaire itandukaniye he n’iyo muri  université cg se mu mashuri makuru?

KJP: Biratandukanye cyane; uhereye no ku bantu bayigize uhita ubona itandukaniro; muri secondaire aba ari abana, mu mashuri makuru baba bamaze gukura. Bityo n’imikorere yabo iratandukanye. By’akarusho abo muri université banareberera abo muri secondaire kuko haba hari icyo babarusha.

Web: Urugero rufatika rw’iryo tandukaniro waduha ni uruhe?

KJP: Turebye wenda ku mikorere y’imiryango shingiro(familles), muri secondaire twarebaga ibintu byaho hafi ku mibanire yacu ariko noneho muri kaminuza tureba ibirenze n’imibanire wenda nk’uko umuntu yazabaho mu buzima buzaza.

Web: Ubona ute imibanire y’abantu babanaga mu ma familles yo muri secondaire iyo barangije icyo cyiciro cy’amashuri yisumbuye?

KJP: Icyo kintu nanagikozeho umushinga; kuko naje kubona ko iyo umuntu arangije amashuri yisumbuye ntagere muri kaminuza; ibya AERG bisa nk’aho birangiriye aho. Bityo natekereje gushinga section yitwa AERG ZONE aho nahise nshinga famille yitwa IKIZERE ihuza abantu babaye muri AERG muri zone ya BYIMANA. Ibyo bisa n’ibyabaye muri DUKUNDANE family yo muri St andré, mbona aribwo AERG yaba igize umusaruro iyo abantu babanye muri AERG bakomeje kubana na nyuma yo gutandukana bitewe ahanini no kuba barangije icyiciro runaka cy’amashuri yabo.

Web: Waba ufite indoto zo kuba wakwiza uwo mushinga mu rwanda hose? Kuko icyo kibazo kiri hose.

KJP: Ni indoto yanjye, kuko naje gusanga ni ntabikora nta gaciro nzaba narahaye AERG muri rusange. Byaba byiza ayo ma associations akwiye hose, kugira ngo icyo twatangije kizagire intego kigeraho.

Web: Waba ugeze he mu rugamba rwo kwagura uwo mushinga?

KJP: Guhuza abantu bagiye impande n’impande n’ibintu bigorana cyane bisaba n’ubwitange bw’inshi gusa aho ngeze aha famille narangije kuyishinga icyo nsigaje n’ukugira ibikorwa byazajya bituma mpura nayo igihe kinini. Burya ngo ijya kurisha ihera ku rugo natangiriye mu BYIMANA, nimbona maze kubona résultat ifatika maze no gushinga mpagaze hamwe nibwo nzatekereza no kuyikwiza ahandi mu gihugu.

Web: Haba hari abafatanyabikorwa(parteners) waba wifashisha muri icyo gikorwa?

KJP: Yego barahari; AERG NATIONAL, IBUKA ndetse na GAERG.

Web:  Wakiriye ute nomination yawe nka chef wa promotion ya 13(nyakatsi)?

KJP: Baravuga ngo nibaguha micro uzavuge kandi uvuge iby’ingenzi; sinashoboraga kwanga izo nshingano nari mpawe kuko nkunda AERG kandi nkaba nshaka kuyikorera.

Web: Waba waratoranyijwe kubera ibyo bigwi wagize muri AERG igihe wari mu mashuri yisumbuye?

KJP: Nkeka ko batari banabizi, sinzi icyatumye ntoranywa kuyobora promotion ya 13.

Web: Bashobora kuba baragukozeho ubushakashatsi?

KJP: Sinshingira cyane k’uko baba barashingiye kuri ibyo bigwi kugira ngo mpabwe izo nshingano.

Web:  Mw’izina rya promotion ya 13 uhagarariye, wabonye ute uko mwakiriwe; ese mwarabishimye cg ntimwabishimye?

KJP: Nibyo natangiye mvuga nti AERG/KIE ifite umwihariko kandi irigaragaza; twakiriwe neza kandi twarabyishimiye, twaranabigaragaje mu mukino twabakiniye kuri fête ya AERG/KIE.

Web: Mwiteguye namwe kuzatanga care nk’iyo no ku bandi bazaza?

KJP: Turabyiteguye cyane, ahubwo tuzanarenzaho.

Web: Nkawe ku giti cyawe, ni iyihe événement yagukozeho kurusha izindi muri uyu mwaka ushize mu  bikorwa bya AERG/KIE?

KJP: Events zankozeho cyane muri uyu mwaka ushize ni ijoro ryo kwibuka twagize ndetse n’umunsi twagiye gusura abapfakazi bo ku KAMONYI tukabubakira uturima tw’igikoni.

Web: Ubona kuva wagera muri AERG warungutse iki? Yakumariye iki?

KJP: Nkeka ko ubumuntu mfite uyu munsi ariyo mbukesha. Ibyo nshobora gukora uyu munsi haba mu mitekerereze, mu mikorere no mu myigire yanjye mbikesha AERG kuko nasanzemo abavandimwe baramfasha bituma ntera imbere no mu buzima busanzwe.

Web: Tuzi ko uba mw’itorero rya AERG, IKIREZI TROOP, ni iki cyagukuruye kugirango urijyemo?

KJP: Ndi umunyarwanda nkunda ikinyarwanda n’umuco wacu; ibyo byari bihagije kugira ngo ninjire mu KIREZI.

Web: Iyo uza mbere ya 2009, IKIREZI kitarashingwa wari kujya mu rindi torero cg wakuruwe gusa  n’uko IKIREZI ari icy’AERG.

KJP: Kuba IKIREZI ari itorero rya AERG biri mu byankuruye; ariko iyo ntarihasanga ndumva nari guhita mfata initiative yo kurishinga; cyane ko biri no mu mishinga ya Association yanjye( AERG ZONE).

Web: Wabwira iki abandi banyamuryango ba AERG bafite impano zo kubyina no kuririmba batitabira kwinjira mu KIREZI TROOP?

KJP: Mbere na mbere ntekereza ko kujya mu KIREZI bitagombera izo mpano, ahubwo bisaba ubushake no kubikunda; uwo muntu rero namubwira ko niba yumva AERG hari ikintu imumariye nawe yafata initiative yo kugira ikintu ayimarira.

Web: Ku bwawe, wumva twakora sensibilisation gute kugira ngo abantu bitabire ari benshi?

KJP : Burya sensibilisation nziza ni ibikorwa, niba dufite ubumwe mu itorero ryacu, tugaha agaciro ibyo dukora ntekereza ko n’abandi bazaryitabira. Burya ngo akeza karigura.

Web : Ni iki uteganya gukora muri AERG/KIE mu minsi  iri imbere(future projects) ; ese nk’uko wagiye uba kandi uri umuyobozi muri AERG hari imyanya uteganya kwiyamamariza hano muri section ya KIE ?

KJP : Intego zanjye muri AERG/KIE ntizitandukanye n’iza AERG muri rusange ; nzaharanira gukomeza gushyira hamwe abavandimwe bose kugira ngo dukureho ibintu bishobora kuzadutandukanya mu minsi iri imbere. K’ubyo kwiyamariza imyanya mu ri comité ya AERG, nakomeje kukubwira ko iyo uhawe micro uvuga ; AERG ninyitabaza nzayikorera nta kabuza.

Web : Baravuga ngo nta byera ngo de ! watubwira ikintu wanenze mu mikorere ya AERG muri uyu mwaka ushize?

KJP : Hari faute yabayeho mu gihe cy’amarushanwa famille imwe ivuga ko bayanga ; ayo ni amagambo ushobora kuvuga ako kanya ukumva ko yoroshye ariko ukoze analyses wasanga hari impamvu yayo. Iyo nsanga ari faiblesse ishobora gutuma tutagera no kubyo twiyemeje. Icyo nahamagarira comité n’uko yajya ireba mu nguni zose ku buryo nta ntama n’imwe yakwibona hanze y’umuryango.

Web : Reka twinjire ku buzima bwawe bwite ; ubundi umuntu utazi kayumba wamumurangira ute ? describe yourself.

KJP : KAYUMBA Jean Paul ni umusore uringaniye ufite 1m 84cm z’uburebure, utabyibushye cyane, w’imibiri yombi, ukunda kwiyogoshesha ordinaire.

Web : ko utongeyeho ko ukunda kwambara utuntu ku maboko ?

KJP : Nacyo ushatse wagishyiraho kuko ndabikunda.

Web : ni  iki kigushimisha mu buzima, aha ndashaka kuvuga hobbies zawe ?

KJP : Nkunda kureba films d’action.

Web : ushobora kuba uri umucanzi ?

KJP : ntabwo ari action zo gucanga cg kurwana, ni izimeze nka preason break zirimo gukoresha  ubwenge no gupanga mission ; iyo ndi kureba muri iyi insi yitwa treize(13).

Web: Buri muntu agira qualités na defauts; izo waba wiyiziho ni izihe?

KJP: Icyo kibazo kirangora kuko ntashobora kwireba; ariko icyo niyiziho n’uko nta muntu ngirira icyizere, iyo ni defaut. Naho qualité niyiziho ni uko ndi sociable cyane.

Web: Haba hari reglet ugira mu buzima?

KJP: Nta reglet nini cyane ngira kuko nizera ko imbere ari heza kandi ko ibyo ntagezeho nzabigeraho mu minsi iri imbere.  

Web: Ariko hari nk’ikintu wenda utabashije kugeraho dore ko wagize n’imishinga myinshi.

KJP: Nigeze gukora umushinga wo gucuruza amagi, hanyuma umuntu wari kumpa amafaranga yo gutangiza aza gukora accident, umushinga sinaba nkiwukoze. Ibyo byarambabaje cyane dore ko yari no kunshakira permis de conduire; ariko mfite espoir ko mu minsi iri imbere uwo mushinga wanjye nzawubyutsa.

Web : Hari message yanyuma waduha mu gusoza kino kiganiro ?

KJP : Hari icyo bita expérience, definition yayo iravuga ngo c’est l’ensemble des échecs et des reussites ; inama nagira umuntu uwo ari we wese ni uko igihe akoze dégat(ikosa) yajya ayitekerezaho akanashaka uburyo bwo kuyikosora kandi ntiyicireho iteka ngo yumve ko ubuzima burangiye ; kandi n’igihe akoze igikorwa cyiza ajye agihuza na ya dégat hanyuma akuremo expérience izamubashisha kubaho mu buzima bwe buri imbere.

Web : Hari message particulier waha abanyamuryango ba AERG ?

KJP : Nabasaba kujya baharanira gusohoza inshingano biyemeje. Ikindi nabasaba, ni ukwita cyane ku kintu cy’ubuvandimwe non seulement hagati yabo ahubwo banabubibe mu bandi banyarwanda ; kuko icyo duharanira ni uko u Rwanda rwacu n’isi yose muri rusange yabaho neza kurushaho.    

   

 

 

 

  

 

Back

Search site

© aergkie All rights reserved.