Imbere Heza

KWIBUKA MU MASHULI YISUMBUYE

23/07/2011 16:06

KWIBUKA MU MASHULI YISUMBUYE

 

Kuri uyu wa kane taliki ya 30/06/2011 G.S RILIMA yakoze igikorwa gikomeye cyo kwibuka abanyeshuli ndetse n'abakozi bakoraga muri icyo kigo n'abandi muri rusange baroshywe mu kiyaga cya RUMIRA giherereye mu karere ka BUGESERA akaba ari naho bibukiye bahashyira indabo.  

Saa tatu za mugitondo bari batangiye urugendo  ruva ku ishuli berekeza ku kiyaga aho batangiye ubuhamya no gushyira indabo mu mazi ibyo byakozwe n'umushyitsi mukuru ariwe Vice maire wa karere ka Bugesera afatanyije n'abandi bashyitsi harimo AERG KIE,AERG NATIONAL ,IBUKA mu karere hamwe n'abandi.

Nyuma bakomereje mu kigo aho umukuru w'ikigo Harelimana Method yatangiye yerekana abashyitsi anaha ikaze abaje muri icyo gikorwa bose ubwo

 hakuriyeho umuvugo n'indirimbo z'abanyeshuli bo muri AERG WIHOGORA ya G.S RILIMA.

Mw'ijambo ry'uwaje ahagarariye AERG NATIONAL ,Uwimana Phanuel yasobanuriye cyane abari aho KWIHESHA AGACIRO icyo aricyo ndetse n'UKURI .

aha yagerageje kugaragaza ibyiciro bigera ku munani jenoside ibamo.

Ubutumwa umushyitsi mukuru yatanze, yibanze k'UBUTWALI atanga ingero nyinshi zakurikizwa aho yibanze cyane ku banyeshuli b'INYANGE bishwe banze kwivangura,arangiza asaba abari aho kuba INTWALI.

Nkuko AERG KIE ariyo ishinzwe iki kigo ibifashijwemo na Famille IMBONI ,Nyuma y'umuhango wo kwibuka bagiye kuganira na AERG WIHOGORA yaho ,uwaje ahagarariye AERG KIE, NSENGUMUREMYI MARTIN n'umubyeyi w'IMBONI ndetse n'umuhuzabikorwa wa kabiri HABIMANA CHRISTIAN ,bahurije ku gushimira uruhare runini aba bana bagize muri iki gikorwa cyo kwibuka ndetse babasaba no kubikomeza.

Back

Search site

© aergkie All rights reserved.