Imbere Heza

INAMA MPUZABANYAMURYANGO MURI AERG KIE

21/11/2011 21:37

                                                   Kuri icyi cyumweru tariki ya 20 ugushyingo 2011 nibwo assemblée ya mbere y’uyu mwaka yabaye; yari igamije ahanini kumurikira abanyamuryango ikirangaminsi cy’ibikorwa(action plan) AERG/KIE izakora muri uyu mwaka w’amashuri 2011-2012.

                                   Ahagana saa cyenda n’iminota 20 nibwo coordinateur d’artagnan yafashe ijambo avuga uko iyo nama iza kugenda n’ibiri buyikorerwemo. Yakomeje ageza ku mbaga yari iteraniye aho action plan umuryango uzagenderaho muri uyu mwaka w’amashuri; action plan igaragaramo imihigo itoroshye n’udushya twinshi  nko kwiyemeza kuzashyira ahagaragara igitabo cy’ubuhamya bw’abanyamuryango ba section  AERG/KIE no gushyiraho icya kwitwa AERG/KIE Sport kizaba ari umunsi wa siporo ku banyamuryango ba AERG mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali.

Coordinateur habintwari yarangije asaba abanyamuryango kuzatanga ibitekerezo n’ibyifuzo kuri iyo action plan mu ma familles ku wa gatatu utaha le 23 nov. 2011.

                               Nyuma y’ijambo rya coordinateur hakurikiyeho 2e vice coordinateur HABIMANA Christian ufite gukurikirana imikorere y’ama famille mu nshingano ze ; yari azanywe no kwerekana uko ama familles yagiye akurikirana mu kwesa imihigo mu mwaka ushize. Aha byagaragaye ko familles nk’URUSARO, AMIZERO, N’INGANGORARUGO zifite byinshi byo gukosora muri uyu mwaka kuko ari zo zihariye imyanya itatu ya nyuma. Mu byatumye aya ma familles asigara inyuma hari nko kutagaragara mu mu itorero ryacu IKIREZI no kudakora cg kudatanga rapport ya descente. Birababaje kubona famille  ikora descente ikananirwa kuyikorera rapport. Twizere ko muri uyu mwaka abo bitwaye nabi bazatwereka impinduka. Naho Ku ruhande rwa familles nk’URUYANGE, INKINDI, n’INKOTANYI n’abo gushimwa kuko ari bo bihariye imyanya itatu ya mbere. Ariko aha na none amanota aracyari make kuko nk’INKOTANYI za mbere zifite 62,7% gusa; aba nabo barasabwa gukora ibyisumbuyeho muri uyu mwaka.

                                        Iyo assemblée kandi yitabiriwe n’abashyitsi batandukanye biganjemo bakuru bacu barangije muri KIE mu myaka yashize. Bamwe muri bo badusangije ku burambe bafite mu muryango ndetse baduha n’impanuro z’ingirakamaro; abandi nka GAHONGAYIRE Appolon, père wa mbere w’urusaro yahisemo kujya kwicarana na rwo kugira ngo aruhe briefing ihagije dore ko iyo famille ariyo yakirizuye mu kwesa imihigo.

                                   MUTANGUHA Freddy wabaye umuhuzabikorwa wa AERG/KIE yagarutse ku mateka ababaje kandi yihariye yatumye AERG/KIE ivuka. Aha yavuze ko iyicwa ry’umwe mu bacitse ku icumu rya genocide wigaga muri KIE ari ryo ryatumye batekereza kwishyira hamwe kugira ngo bajye  bahumurizanya cyane ko uwo HABUMUGISHA Emmanuel yishwe nyuma yo kugira ihahamuka rituruka ku mateka yanyuzemo muri genocide; aho umupolisi ataje kumenya ibyo ari byo aramurasa. Ikiriyo cyaje kubera muri KIE ariko bigoranye; kuri icyo  kiriyo niho batangiriye kwiyegeranya ariko ikigo kikabyita amacakubiri ku buryo batigeraga bahabwa salle yo gukoreramo inama; inama bazikoreraga hanze y’ikigo; aha Freddy yasabye ko umucuruzi BIZIMANA Dieudonné wabatizaga aho gukorera inama yashimwa ndetse akajya atumirwa mu ma nama n’iminsi mikuru ya AERG/KIE, abandi yasabye ko bakwibukwa ku bw’uruhare bagize mu ishingwa rya AERG/KIE harimo nka Etienne NKERABIGWI na Olivier wigaga muri UNR wagejeje statut ya AERG kuri section ya KIE. Freddy yakomeje avuga ko isomo yakuye muri ayo mu mateka ari uko umuntu agomba  gukomera kuri commitment aba yihaye ati ‘’ iyo udakuye isomo ku mateka yawe ntushobora kurangiza intego wiyemeje’’

                                     Umuyobozi w’urwibutso rwa genocide rwa Kigali yarangije ijambo rye asaba abanyamuryango bashya ba AERG/KIE kumenya ko AERG Atari ukujenjeka.

 

Nguwo coordinateur wa mbere wa AERG/KIE

 

                                   Nyuma ya MUTANGUHA Freddy hakurikiyeho impanuro za MUHOZA Martin wari muri promotion ya gatatu; yakomeje avuga amateka y’ukuntu AERG/KIE yagiye ikomera ati ‘’ twaharaniye kugira umuntu muri SAKIE, wari umuryango uhuza abanyeshuri ba KIE, kugira ngo tugire ijambo mu kigo’’ yavuze ibikorwa byinshi bakoze bigatuma b’abonwa nk’intangarugero aha twavuga nk’umupfakazi babashije kubakira inzu I Masoro. Martin yakomeje avuga ko kuba AERG ari umuryango ushyigikiwe bigomba kudutera imbaraga zo gokomeza kwesa imihigo. Yasabye abari aho gufasha abandi bahuje amateka. Ati ‘’ twe twagize amahirwe yo kwiga ariko hari abapfakazi babaye incike, hari urubyiruko rwiyahuza  ibiyobyabwenge, abo nabo n’abacu tugeragaze tubafashe kuva muri iyo situation mbi. Ntitugomba kwiyicarira ngo ntacyo dushoboye; yego nta mafaranga ahagije dufite ariko dufite ibitekerezo ari byo shingiro ryo  kugira icyo ugeraho iyo bijyanye n’ubushake ndetse n’ubwitange’’

                                                                                                                  By K.Révérien

Back

Search site

© aergkie All rights reserved.