Imbere Heza

IMBONI Vs AMIZERO

14/01/2012 04:26

by k.révérien

                        Wa munsi wari utegerejwe washyize uragera, interfamilles cg se THE ICYIZERE CHALLENGE CUP yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 mutarama 2012, ayo marushanwa yo mu mupira w’amaguru ahuza imiryango 14 igize AERG SECTION  ya KIE  yatangiranye ishyaka, udukoryo n’udushya twinshi nko kubona umukinnyi w’imbere urusha gardien we gukuramo amashoti akoresheje amaboko, umukobwa utera penalty nziza cyane yo mu bwoko bwa où vas-tu ndetse n’ikipe nako umuryango wabuze ku kibuga ibintu bitari bisanzwe. Utu dukoryo twose twagaragaye mu mukino  wahuje famille AMIZERO FC  na famille IMBONI FC  dore ko uwari guhuza  INGANGURARUGO  n’URUYANGE utabaye kubera ko aba(URUYANGE) batagaragaye ku kibuga. Byaje kurangira AMIZERO atsinze kuri penalty 5 kuri 4. Naho uruyange rwo ntibiramenyekana niba baratewe forfait cg umukino uzasubirwamo.  Indi mikino izakomeza muri iyi week-end. Nasoza mbararikira kuzayitabira; biba biryoshye pe!

 

amakipe asuhuzanya mbere y'umukino(IMBONI N'AMIZERO)

 

 

byari bikaze, buri kipe yari yakaniye

Back

Search site

Photo used under Creative Commons from finchlake2000  © aergkie All rights reserved.