Imbere Heza

BYARI BYIFASHE GUTE MURI GRADUATION?

02/12/2011 21:53



Kuri uyu wa kane tariki ya mbere ukuboza 2011, nibwo habaye  imihango yo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije muri KIE muri uyu mwaka wa 2011. Iyo mihango yaranzwe no kubangamirwa n’imvura yahumuje ahagana mu ma saa saba n’igice. Abanyeshuri nako abalisansiye babarizwaga muri AERG/KIE nabo bari babukereye banabyiteguye ku buryo bw’umwihariko dore ko benshi muri bo nyuma yo kwambikwa iyo kanzu nyambarwarimwe bakomereje ibyishimo hamwe muri salle ya AVEGA ku KISIMENTI, aho na bamwe bo mu miryango yabo aho barerewe bari batumiwe.

                                    Muri iyo salle ya AVEGA ibyishimo byari byose, higanjemo za félicitation nyinshi, wari umwanya ku babyeyi wo gushimira abana babo ku bw’uko batabatetereje. Benshi mu bafashe amajambo bashimiye izo ndashyikirwa ku bw’ikivi bushije n’ubutwari bw’abaranze, banashima IMANA yabibafashijemo; bibukijwe ko kwiga bitarangiriye aho; muri make babasabage gukomeza masters na doctorat. Banasabwe kutibagirwa barumuna babo basigaye inyuma; mukuri wacu MUHOZA Martin ati ‘‘mujye mugaruka mubafashe kugera nk’aho namwe mwigejeje’’ abanyamuryango ba GAERG bari aho basabye abo barangije kubasanga kugira ngo bakomeze gutahiriza umugozi umwe.ibyo birori byaranzwe n'ibyishimo hamwe n'ubusabane  tutibagiwe n'udukoryo twinshi aho M.C MUHIRE Jean Damascene nawe wari wikwije ya kanzu itambarwa n'ubonetse wese,yaranzwe n'udukoryojambo aho yavuze ati.Ntituri intiti ahubwo turasobanutse.Ese muzi icyo ako gashumi k'umuhondo kavuga nari mpahabereye.MUHIRE yavuze ko kitwa ngo GO AND READ bisobanuye ngo GENDA USOME


 

Ibyo birori byari byiganjemo ibyishimo byinshi byashojwe n’ifoto y’urwibutso.

Ibindi bijyanye n'uyu muhango turimo turabibategurira.

Back

Search site

© aergkie All rights reserved.